Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Huye: Polisi yahuguye abakora irondo ry'umwuga

Mu rwego rwo kurwanya ibyaha no gushimangira imwe mu ntego za Polisi y’ u Rwanda ijyanye no gutuma abaturarwanda babaho batekanye igenda ihugura abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye no kurwanya ibyaha.  Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yahuguye abagize irondo ry’umwuga bazahugura abandi bagera kuri 45 bakorera mu murenge wa Tumba.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yashimye imikorere  y'abagize irondo ry’umwuga muri uyu murenge avuga ko ari bamwe mu bafatanya bikorwa ba Polisi  y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha aho batuye.


Yagize ati: ”Turashima imikorere yanyu ndetse n’umusanzu mutanga mu kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse nuruhare mugira mu gutuma abanyabyaha bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”


CIP Twajamahoro yasabye abagize irondo ry’umwuga bose kujya barangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.


Ati: “Mu kazi kose umuntu akora iyo atarangwa n’ikinyabupfura  akazi akora nta musaruro gatanga, mukwiriye kurangwa n’ikinyabupfura mubyo mukora byose ndetse mukarangwa no gukora kinyamwuga kuko bizatuma abaturage murinda babagirira icyizere.”


Yakomeje abasaba kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango kuko ari intandaro y’idindira ry’iterambere ry’umuryango ndetse n'igihugu muri rusange.


CIP Twajamahoro yasabye  abagize irondo ry’umwuga kurwanya   abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano mu baturage kuko ibiyobyabwenge ari umwanzi w’igihugu, yongeyeho ko ntagihugu gishobora gutera Imbere mu gihe abaturage bahugiye mu kunywa ibiyobyabwenge, abibutsa ko urubyiruko arirwo rugaragara cyane mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bityo ntaho igihugu cyacu cyaba kigana mu gihe urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yasoje abibutsa ko umutekano w’umuturage uhera murugo iwe bityo bakwiye kurwanya ubujura bwo mungo batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.