Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Huye: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze bahagurukiye kurwanya ibyaha

CSP Francis Muheto yasabye abayobozi bashya kuzuza ishingano bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto, yasabye abayobozi bashya mu Murenge wa Simbi kuzuza ishingano Nshya bahawe bakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bayobora mu gukumira no kurwanya ibyaha.

CSP Muheto ibi yabivuze taliki 07 Werurwe  2016 mu nama yahuje abayobozi 130 bashya b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Huye, inama yabereye mu Murenge wa Simbi i Huye. CSP Muheto kandi yabasabye ko mu gihe batangiye akazi bagomba kuba abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda kuko ari bamwe mu bagize komite za Community Policing (CPCs)..

CSP Muheto yagize ati” Ubushake ni ikintu cy’ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyaha, bityo rero mukwiye kubugaragaza mufatanya n’inzego z’umutekano kandi abanyabyaha bagashyikirizwa inzego zibishinzwe bagahanwa”

CSP Muheto kandi yibukije abo bayobozi ko ari inshingano zabo mu gufasha abaturanyi babo babagira inama kandi babakangurira gutangira amakuru ku gihe ibyaha bitaraba aho kubivuga amazi yarangije kurenga inkombe.

CSP Francis yongeyeho ati “ umuyobozi mwiza agomba kuba intangarugero, inyangamugayo kandi agakora kinyamwuga mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibugarije”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye yari aherekejwe n’umuyobozi wa Polisi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere, aho nawe yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukangurira abo bayobora kurwanya ibiyobyabwenge kimwe n’amakimbirane  yo mu ngo kuko hari aho byagaragaye ko ari intandaro y’ubwicanyi bwa hato na hato.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye yashoje avuga ko abaturage bagomba no gukaza kwicungira umutekano bashyiraho amarondo kandi agakorwa neza kuko abanyabyaha bareba ahari icyuho kugira ngo basoze imigambi yabo mibi.