Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no mu modoka za taxi bagera kuri 600 bo mu karere ka Huye bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi babikanguriwe tariki ya 13 Mutarama mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ako karere ndetse n’ubwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, iyi nama ikaba yarabereye mu nzu mberabyombi y’aka karere mu murenge wa Ngoma.
Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yabasabye gukora neza akazi kabo agira ati:” Muzi mwese ko muri iyi minsi aka karere kacu gafite abashyitsi baturutse impande zoze haba hano iwacu mu Rwanda, muri Afurika, ndetse n’Isi yose kubera imikino ya CHAN. Birabasaba rero ubwitonzi, kwakira neza abo muha serivisi, mukabatwara neza aho bajya, mukabagezayo amahoro kandi mukarangwa n’isuku.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yasabye abo batwara abagenzi kwirinda gukorera mu kajagari, aha akaba yarababwiye kujya bahagarara ahabugenewe, kugendera ku muvuduko wagenwe kugira ngo batabangamira abagenzi n’uburyo bwo gutwara ibinyabiziga muri rusange hagamijwe kwirinda impanuka.
Yabasabye gucika ku muco mubi uranga bamwe muri bo wo kuburirana mu gihe babisikana mu muhanda aho bakoresha ibimenyetso baziranyeho babwirana ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda uri mu cyerekezo buri wese ajyamo, ubundi icyo kimenyetso kikavuga ko aho berekeje harimo umupolisi ushobora kubahanira amakosa abafatiyemo.
CSP Muheto yababwiye ati:"Ntimugakorere ku ijisho. Mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imyitwarire y’ibinyabiziga."
Yababwiye kandi kugira ibyangombwa bibemerera gutwara ibyo binyabiziga, kandi bakabigendana buri gihe cyose babitwaye.
Na none CSP Muheto yagize ati:" Mutwara abantu benshi kandi mubatwara ahantu hatandukanye. Mu bo mutwara, hashobora kubamo abanyabyaha. Twavuga nk’abafite ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe nka Kanyanga. Nk’abandi baturarwanda, murasabwa kujya muha Polisi y’u Rwanda amakuru ya bene abo bagenzi bafite ibintu bitemewe n’amategeko cyangwa bagiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko."
Yabwiye by’umwihariko abamotari kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho abagenzi barenze umwe, kwambara ingofero zabugenewe (casques) mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.
Iyi nama yasojwe aba bamotari bakorera mu karere ka Huye biyemeje gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha, kandi bubahiriza amategeko agenga umwuga wabo.
English
Kinyarwanda











