Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Huye: Abatwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yasabye abatwara abagenzi ku magare gukora akazi kabo mu buryo bunoze, kugira imyitwarire myiza no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Abatwara abagenzi ku magare barenga 300 bakorera mu mujyi wa Huye bahawe ubu butumwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Werurwe, bakangurirwa n’uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ibyaha.

Aganira n’abo banyonzi, ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Huye Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Claude Mukomeza yabibukije icyo umutekano wo mu muhanda aricyo, abasaba nabo kumenya amategeko y’umuhanda no kuyakurikiza.

Akaba yagize ati:”Abatwara abagenzi ku magare namwe mugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda nk’uko imodoka, moto n’abanyamaguru bayubahiriza, mugomba kumenya no kubahiriza ibyo ibyapa bibategeka.”

Yakomeje ababwira, ati:”Murasabwa gutwara amagare yanyu neza mukagendera aho mwagenewe hatari ahagenewe abanyamaguru cyangwa hagati mu muhanda, amagare yanyu kandi akagira utugarurarumuri n’amatara byifashishwa nijoro.”

Uretse kuganirizwa ku mategeko y’umuhanda, aba banyonzi banasabwe kugira uruhare mu kwirinda ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko hari bamwe mu batwara abagenzi ku magare babifatiwemo ndetse n’abafatiwe mu bujura.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi ku magare witwa Ngiruwonsanga Christophe yibukije bagenzi be ko bakwiye kwita ku mutekano wabo n’uw’abagenzi, aho yagize ati:”Akazi dukora kaduhuza n’abantu benshi, niyo mpamvu dusabwa kubageza aho bagiye amahoro turushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Ngiruwonsanga yashimiye Polisi inama idashwema guha abaturage muri rusange n’abatwara abagenzi ku magare by’umwihariko, anasaba bagenzi be gushyira mu bikorwa impanuro bahawe bakaba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Akaba yagize ati:”Bamwe muri twe batwara abagenzi nabi, na bamwe bakagaragara mu byaha bimwe na bimwe, abandi bagahishira abagizi ba nabi barimo abacuruza ibiyobyabwenge.

Yasoje avuga ko umunyarwanda ukunda Igihugu cye n’umunyonzi mwiza akwiye gukorana na Polisi agatangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano w’aho akorera n’aho atuye.