Mu inama y’umunsi umwe yabaye kuwa mbere tariki ya 22,Ukuboza abaturage batuye mu murenge wa Ruhashya, akagari ka Karama bagera kuri 200 bakanguriwe uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge aho batuye bityo bigafasha kugira umutekano mwiza.
Iyi nama ikaba yari iyobowe na Meya Kayiranga Muzuka Eugène arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Superintendent of Police (SP), Jules Rutayisire.
Inama ikaba ibaye nyuma y’umunsi umwe hakozwe umukwabu muri uwo murenge aho Polisi yafashe litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari,zirangizwa.
Meya Kayiranga yababwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’uwabinyoye, bitibagiwe umuryango nyarwanda muri rusange.
Yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano barushaho gukorana na Polisi n’izindi nzego zishinzwe gucunga umutekano.
Yabakanguriye kandi gukaza amarondo no gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi kandi bakarushaho kugira isuku aho batuye.
Superintendent Rutayisireba yasabye abantu bacuruza utubari kujya birinda guha abana inzoga batarageza kumyaka y’ubukure maze abasaba kujya batanga amakuru igihe babonye abantu bishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge.
English
Kinyarwanda











