Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

HANDBALL: Police HC iraye ku mwanya wa mbere wa Shampiyona

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino wa Handball (Police HC) yatsinze ikipe ya Gicumbi ibitego 42 kuri 28, ihita ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona n'ibitego 95 izigamye.

Ni mu mukino w'ikirarane utarakiniwe ku gihe muri Shampiyona y'u Rwanda ya Handball 2024, wahuje izi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata, mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ku isaha ya saa tanu z'amanywa ni bwo uyu mukino watangiye ukomeye ku mpande zombi, igice cya mbere kirangira Police HC iri imbere n'ibitego 16 kuri 14 bya Gicumbi.

Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko yishimiye imbaraga abakinnyi bakoresheje bigatuma babasha gutsinda umukino.

Yagize ati: "Ikipe ya Gicumbi ni ikipe nziza, mwabonye ko mu gice cya mbere yabanje kutugora. Byadusabye kubanza kwitonda  no kwiga imikinire yabo, igice cya mbere kirangira tubatsinze ibitego 16 kuri 14, ariko igice cya kabiri twari twamaze kumenya imikinire yabo tubatsinda ibitego 26 byose kuri 14."

Yasezeranyije abakunzi ba Police HC ko iyi kipe izakomeza kwitwara neza igakomeza gusigasira umwanya wa mbere kugira ngo ibashe kwegukana igikombe. 

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda uburyo bukomeje kubatera inkunga hagamijwe kubaka ikipe ikomeye by'igihe kirambye.

Biteganyijwe ko mu mpera z'icyumweru gitaha Police HC izakomeza imikino ya shampiyona, aho tariki ya 27 Mata, izakina na Gorilla HC na UR Huye, bukeye bwaho tariki ya 28 Mata, ikine na Nyakabanda HC na APR HC.