Ubu ni ubutumwa butangwa n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC), aho bibutsa abatwara ibinyabiziga ko gusuzumisha ibinyabiziga byabo ari ngombwa kuko kumenya imiterere y’ikinyabiziga bifasha kwirinda impanuka.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC) Chief Superintendent of Police (CSP) Yahaya Kamunuga, aragira inama abatunze ibinyabiziga, ko iyo bisuzumishijwe mu gihe cyagenwe bituma nta mpanuka zibaho ziturutse ku miterere y’ibinyabiziga.
Iri shami ryashyizweho n’itegeko nimero 2958/UPPR/ 07 ryo kuwa 5 Ukuboza 2007. Ku itariki ya 09 Mutarama 2008 nibwo iki kigo cyatangiye gukora gifite imirongo ibiri ipima imodoka hagati ya 150 na 200.
Mu mwaka w’2011 hashyizweho umurongo wa gatatu, imodoka zisuzumwa ziriyogera zigera hagati ya 300 na 350.
Mu rwego rwo gukomeza guha serivisi nziza abatwara ibinyabiziga, tariki ya 19 Nyakanga 2013, hashyizweho imodoka y’iryo shami irimo ibikoresho byose bikenewe bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Iyi modoka ikaba ijya mu turere dutandukanye nka Musanze,Rusizi,Nyamagabe n’ahandi ipima imodoka, abatwara ibinyabiziga batagombye kujya aho iryo shami rikorera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Uku kwegereza abatwara ibinyabiziga serivisi zijyanye no gusuzumisha ibinyabiziga byanageze mu turere twa Karongi,Rwamagana (Gishali) na Huye, aho hubatswe ibigo bifite ibikoresho byo gupima imiterere y’ibinyabiziga. Kugeza ubu, abo mu Ntara y’ i Burasirazuba bakaba basuzumisha ibinyabiziga byabo mu kigo cyibishinzwe kiri i Gishali mu karere ka Rwamagana, naho mu turere twa Karongi na Huye, ibikorwa byo kuzipima bikaba bizatangira mu minsi mike iri imbere,ibi bigo bimaze gushyirwamo ibikoresho byose.
CSP Kamunuga yakomeje ashimira abatwara ibinyabiziga kuko bagenda basobanukirwa akamaro ko gusuzumisha ibinyabiziga byabo. Kugeza ubu, umubare w’ibinyabiziga bisuzumishwa ukaba ugenda wiyogera,aho mu mwaka w’2014 hazumwe ibinyabiziga n’iki kigo inshuro 75,839. Naho kuva mu kwezi kwa Mutarama 2015 kugera muri Nzeri uyu mwaka, hakaba hamaze gusuzumwa imodoka inshuro 68,666.
Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga bukomeza butangaza ko mu minsi mike iri imbere, hazashyirwaho indi mirongo ibiri, bityo yose hamwe ikazaba itanu. Ibi bikaba biri muri gahunda yo guha serivisi nziza kandi yihuta abantu baza gusuzumisha ibinyabiziga byabo.
Mu byangombwa abatwara ibinyaziga bitwaza baje gusuzumisha ibinyabiziga byabo harimo: fotokopi y’indangamuntu, icyemezo kiranga imodoka, ubwishingizi bw’imodoka,inyemezabwishyu y’amafaranga yo gusuzumisha ikinyabiziga,uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ndetse n’icyemezo giheruka cy’uko imodoka yakorewe isuzumwa. Imodoka zitwara abantu n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi zisuzumwa inshuro ebyiri mu mwaka, mu gihe izindi zisuzumwa inshuro imwe mu mwaka.