Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yavuze ko gukumira no kurwanya ibyaha bitagomba guharirwa inzego z’umutekano ; ahubwo ko bisaba ubufatanye hagati yazo n’abaturage.
Ibi yabivuze ku wa kabiri tariki 28 Werurwe uyu mwaka mu nama we n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abagatuye, Bayingana Emmanuel bagiranye n’abatwara abagenzi ku magare bagera ku 2500 bakorera mu karere ka Kicukiro bagizwe n’abibumbiye mu mashyirahamwe 24 n’abanyamuryango ba Kompanyi yitwa Best Transportation Service Ltd.
Ibiganiro bagiranye n’aba bakora iyi mirimo byabereye mu kagari ka Gatare, mu murenge wa Niboyi; ku Kibuga cy’Ishuri Rikuru ry’imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami rya Kigali.
ACP Rutikanga yababwiye ati,"Inzego z’umutekano zifite inshingano zo kubungabunga umutekano; ariko na none ntizabera hose icyarimwe. Ibi biha buri wese inshingano zo kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya atanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zigikumira."
Yakomeje ababwira ko abanywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu; bityo abasaba kuba imboni ya Polisi y’u Rwanda aho bari hose.
Yababwiye kandi ati," Kutagira amakenga bishobora gutuma mutwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Murasabwa gushishoza kugira ngo mutabafasha kugera ku migambi yabo mutabizi; kandi mukihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe hari uwo mubibonanye; cyangwa hari uwo mucyekaho ibyaha runaka."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yabibukije kubahiriza amategeko abagenga kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda agira ati,"Kuyubahiriza biri mu nyungu zanyu ndetse n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa kubera ko impanuka ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikanabahitana."
Mu kiganiro yagiranye na bo, Bayingana yababwiye ati,"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya bireba buri wese. Murasabwa namwe kuba ijisho ry’umutekano."
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ayo mashyirahamwe 24 yitwa Twiheshagaciro rubyiruko, Singirankabo Vedaste yabwiye bagenzi be ati,"Hari bamwe muri twe birara bakica amategeko atugenga. Tugomba kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo turengere ubuzima bwacu, ubw’abagenzi dutwaye; ndetse n’ubw’abandi bakoresha inzira nyabagendwa."
Mu izina rya bagenzi be yijeje Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
English
Kinyarwanda











