Abapolisi 60 baturutse mu bihugu umunani basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana. Aba bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (LONI).
Muri aya mahugurwa,aba bapolisi bahawe ubumenyi bubategura gukora neza akazi mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye. Aya mahugurwa, yateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere k’Iburasirazuba bw’ Afurika, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).
Ubwo yasozaga aya mahugurwa,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimiye aba bapolisi uko bitwaye neza bagakurikirana neza aya mahugurwa ku buryo ubumenyi bahavanye buzabagirira akamaro,ibihugu byabo n’isi yose muri rusange.
DIGP Juvenal Marizamunda yanaboneyeho umwanya wo gushimira ishuri rya Polisi rya Gishali ukuntu ryafashije mu migendekere myiza y’aya mahugurwa kuva atangiye kugera asojwe.
Polisi y’ u Rwanda yafashe ingamba yo kongerera ubumenyi abapolisi kugira ngo ibashe guhangana n’ibibazo by’ umutekano bigenda bihindura isura
Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bategurwa neza, aho bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo hirya no hino mu butumwa bw’amahoro.
Abitabiriye ayo mahugurwa batoranijwe mu bihugu bikurikira: ibirwa bya Comore, Etiyopiya, Kenya, Somaliya, Sudani, Uganda, Danemark n’u Rwanda rwayakiriye. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yasoje yifuriza abapolisi barangije ayo mahugurwa urugendo rwiza basubira bihugu byabo no kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.
English
Kinyarwanda










