Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gisagara: Polisi yakanguriye abagore kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara yahuguye abagore 70 bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere akorera mu murenge wa Kibirizi ibakangurira kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo, irishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu karere ka Gisagara Inpector of Police (IP) Chantal Uwambaye yababwiye ibyaha by’ihohoterwa bishobora gukorwa n’ibitsina byombi umgabo cyangwa umugore akaba yabuza uburenganzira ku mutungo cyangwa kumuhoza ku nkeke, abasaba kudaceceka igihe bahohotewe ahubwo bakihutira kubigeza ku nzego zibishinzwe.

Yagize ati:”Iyo uhohotewe ukicecekera bikugiraho ingaruka nyinshi kuko na nyuma y’aho ushobora kongera guhohoterwa kuko urigukorera aba abona nta ngaruka byamugizeho.”

IP Uwambaye yabasabye kandi kwitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kugirango baganirire hamwe ibibazo biri mu ngo ndetse banafatanyirize hamwe kubishakira umuti mbere y’uko bivamo gutana kw’abashakanye ndetse no kubura ubuzima.

Akaba yagize ati:”Umutekano uhera mu ngo, nta terambere rishobora kugerwaho mu gihe mu ngo hagaragara amakumbirane. Ni ngombwa rero ko abantu bitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kugirango bafatanye gushaka umuti w’ibibazo biri mu ngo zabo.”

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kibirizi Mugabo Leandre wari uri muri ibyo biganiro, yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye by’umwihariko ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabasabye kutihererana ibibazo dore ko Polisi yabegereje serivisi, anabasaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera ibindi byaha.