Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara, ku itariki 16 Gashyantare, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 60 bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Ndora, ho mu murenge wa Ndora, ibasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge kandi ibasaba kubyirinda no kubirwanya.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, ni we wabasobanuriye ububi bwabyo.
Abo bakora uyu mwuga bibumbiye muri Cooperative de Taxi Velo de Gisagara (COTAVEGI). Iyo nama yabahuje na IP Uwambaye yabereye mu kagari ka Gisagara, mu murenge wa Ndora.
IP Uwambaye yabwiye abo bakora uyu mwuga ko urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga biri mu biyobyabwenge bijya bifatirwa muri aka karere.
Yagize ati:"Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya nyine ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa."
Yakomeje agira ati:"Ibyo bikorwa byabo bibangamira ituze rya rubanda, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora".
IP Uwambaye yabasobanuriye ko uretse kuba bibujijwe, kubishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu.
Yagize ati:" Iyo abifungiwe, ntaba akora ngo yiteze imbere, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye ."
Yababwiye kandi kubahiriza amategeko y’umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Yababwiye na none ati:" Kutagira amakenga bishobora gutuma mutwara abantu bafite ibintu bitemewe nk’urumogi. Mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."
Umuyobozi wa COTAVEGI, Habyarimana Theogene yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye agira ati:"Twasobanukiwe uruhare rwacu mu kwicungira umutekano. Ku giti cyanjye, nzirinda ikibi kandi nkirwanye."
Yasabye bagenzi be kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.
English
Kinyarwanda











