Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gisagara: Abaturage bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abatuye mu kagari ka Ndora, ko mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge,kandi basabwa kubyirinda no kubirwanya.

Ibi babikanguriwe ku itariki 2 Gashyantare mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Uwambaye yababwiye kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare mu kintu cyose kinyuranyije n’amategeko, mubyo yabwiye abo baturage kwirinda no kurwanya hakaba harimo kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge.

Yabasobanuriye ko bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, no gufata ku ngufu, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, ahubwo bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Yababwiye ati:"Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Ibikorwa by’umuntu wanyoye ibiyobyabwenge bibangamira ituze rya rubanda, akaba ari yo mpamvu bigomba kwirindwa kandi bikarwanywa na buri wese."

IP Uwambaye yagiriye abo baturage inama yo gucuruza no kunywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati:"Ingaruka z’ibiyobyabwenge harimo igifungo, no gucibwa ihazabu, kandi ibyafashwe nabyo bikangizwa, ibyo bikaba biteza igihombo gikomeye uwabifatanywe."

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyo nama ati:"Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.Ubwo mumaze gusobanukirwa ingaruka mbi zabyo mukwiriye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya."

Umwe muri abo baturage witwa Yabaragiye Fortunée yagize ati:" Yego Polisi y’u Rwanda ni yo ishinzwe ku buryo bw’umwihariko kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko na none ntitwakwiyibagiza ko idashobora kubona umupolisi ishyira ahantu hose, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kugira uruhare mu kwicungira umutekano."

Yongeyeho agira ati:"Mbere na mbere, tugomba ubwacu kwirinda ikibi aho kiva kikagera, hanyuma; tukabona tukakirwanya duha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kugikora."

Yasabye bagenzi be kuzirikana no gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.