Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 60 bakorera mu mirenge ya Gikonko, Musha, na Mamba, yo mu karere ka Gisagara biyemeje kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha.
Ibi babyiyemeje ku itariki 29 Gashyantare mu nama yabo yabereye mu kagari ka Gikonko, mu murenge wa Gikonko, ikaba yaritabiriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye.
Umwe muri abo bamotari witwa Sindayigaya Jean de Dieu yagize ati:" Umutekano usesuye ni wo utuma dukora uyu mwuga nta nkomyi. Tugomba rero kugira uruhare mu kuwusigasira."
Yakomeje agira ati:"Nintahura ko umugenzi ntwaye afite ibiyobyabwenge cyangwa ko agiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko; nzajya mpita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."
Undi witwa Bizimana Elias yagize ati:"Kutagira amakenga bishobora gutuma umumotari atwara umugenzi ufite urumogi, kanyanga, ndetse n’ibindi biyobyabwenge."
Yakomeje agira ati:"Ntitugomba kurangarira amafaranga ngo twibagirwe umutekano kuko ari wo utuma dukora ibyo dukora nta nkomyi."
IP Uwambaye yababwiye ati:" Mutwara abantu b’ingeri zitandukanye, kandi muri bo hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kugira amakenga buri gihe kugira ngo mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko."
Yabibukije kandi kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho abagenzi barenze umwe, gutwara moto ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero zabugenewe (casques) mu gihe batwaye moto, kandi n’umugenzi akayambara.
Na none IP Uwambaye yabibukije ko bitemewe gutwara ikinyabiziga nta byangombwa bitwaje, birimo uruhushya rubemerera gutwara moto, urubemerera gukora uyu mwuga, nkimwe n’ubwishingizi bw’icyo kinyabiziga; anongeraho ko kizira gutwara moto wasinze kuko ushobora gukora impanuka zaviramo uyitwaye cyangwa se umugenzi gukomereka cyangwa se urupfu.
English
Kinyarwanda











