Urubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) rwo mu karere ka Gicumbi rwakanguriye urundi rubyiruko ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, byo muzi w’ibyaha bitandukanye.
Ubu butumwa babutangiye mu nama bagiranye ku itariki 7 Werurwe n’umuyobozi w’aka karere, Alexandre Mvuyekure, wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ko, Senior Supt. of Police (SSP), Karangwa Murenge.
Mvuyekure yagize ati: "Ibiyobyabwenge ni bibi cyane kuko bidindiza iterambere muri rusange kubera ko ababinywa badakora, ahubwo ubushobozi bwagateje imbere imiryango n’igihugu muri rusange, babipfusha ubusa babigura ibiyobyabwenge bibangiririza ubuzima".
SSP Karangwa yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe n’amategeko zirimo Kanyanga, uretse kuba bitemewe kunyobwa, gutundwa no gucuruzwa, ubifatanywe agahanwa n'amategeko; bitera ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gutata ku ngufu.
Yagize ati: "Urubyiruko n’imbaraga z’igihugu. Mwe mwamaze gusobanukirwa n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, mwongere imbaraga mu gukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku babikora".
Umuyobozi wa RYVCPO mw’ishuri rikuru ry’imyuga rya Byumba, Nikuze Jacqueline, yagize ati," Nk’uko twabyiyemeje, tuzakomeza kurwaya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, haba mu rubyiruko bagenzi bacu ndetse no mu muryango mugari nyarwanda".
Yagize ati: "Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzabirwanya, kimwe n’ibindi byaha muri rusange".
RYVCPO igizwe n’abanyamuryango bagera ku 7000 mu gihugu cyose bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorerabushake, birimo, kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.
Uru rubyiruko rukora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi byaha.
English
Kinyarwanda











