Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gicumbi: Abakorerabushake mu kwicungira umutekano biga muri Kaminuza biyemeje kurushaho gukumira ibyaha

Abanyeshuri 38 b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization-RYVCPO) biga muri Kaminuza y’Ikoranabunga n’Ubugeni ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba-UTAB) iherereye mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba, biyemeje kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha.

Izi ngamba bazifashe mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

IP Kayonga yabwiye urwo rubyiruko kongera imbaraga mu gukangurira abandi kwirinda ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge.

Yabasobanuriye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira akazi cyangwa amashuri meza mu bindi bihugu, kandi yongeraho ko  bibasira urubyiruko.

Yababwiye ko iyo babagejejeyo; babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.

IP Kayonga yababwiye ati:"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza, ahubwo igihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwe."

Yakomeje ababwira ati:"Mujye kandi musobanurira abandi bantu ko  umuntu ufatanwe ibiyobyabwenge afungwa, kandi agacibwa ihazabu. Na none mujye mubabwira ko biteza abantu igihombo kubera ko iyo bifashwe byangizwa."

Umuhuzabikorwa wabo, Nganeyezu Emmanuel, yagize ati:"Nk’urubyiruko, tugomba kugira uruhare mu guteza imbere igihugu cyacu duhereye ku kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abagituye n’ibyabo."

Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, kandi bagatanga urugero rwiza mu byo bakora byose.

RYVCPO  ifite abanyamuryango basaga 20,000 mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Mu mwaka ushize, RYVCPO yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kwicungira umutekano.