Urubyiruko 270 rurangije amashuri yisumbuye rurimo gukorera ingando mu kigo cy’ishuri Gakoni Polytechnic, ribarizwa mu murenge wa Kiramuruzi, mu karere ka Gatsibo, rwafashe umwanzuro wo kuba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers In Crime Prevention Organisation-RYVCPO).
Uru rubyiruko ruri gutorezwa muri iri shuri, ruturuka mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro na Murambi.
Rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu rwahawe ku itariki 13 Mutarama na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri aka karere.
Aba banyamuryango bashya mu gukumira no kurwanya ibyaha, baje biyongera ku bari basanzwe bagize iri huriro muri aka karere bagera kuri 70.
IP Rwakayiro yarusobanuriye icyo ibiyobyabwenge ari cyo, ubwoko bwabyo, ingaruka mbi zabyo, ibihano bihabwa umuntu ubifatanywe, uko babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.
Yababwiye ko ingingo ya 24 y’itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012, ijyanye n’ikumirwa ry’ibinyobwa bitemewe, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Ku bijyanye n’ibibano, IP Rwakayiro yabwiye urwo rubyiruko ko ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Yarubwiye ko urumogi ruri mu biyobyabwenge bijya bifatanwa abantu mu karere ka Gatsibo, hakiyongeraho inzoga zitemewe nka Kanyanga, ndetse n’izindi zitujuje ubuziranenge.
IP Rwakayiro yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bitesha ubwenge ababinyoye, maze bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa abantu, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati:"Mufashe umwanzuro mwiza wo gufatanya n’urubyiruko rugenzi rwanyu kurwanya no gukumira ibyaha. Mugomba rero kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo inama muzagira abandi bazazikurikize."
Yakomeje arusobanurira ko ibiyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, maze arusaba kuzajya rukangurira abantu b’ingeri zose kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Na none IP Rwakayiro yasobanuriye urwo rubyiruko uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, aha akaba yararubwiye ko bitarafata intera ndende mu Rwanda, ariko ko hari abantu bacye bafashwe bakora icyo cyaha.
Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko muri aka karere, Rugengamanzi Steven yashimiye abo banyamuryango bashya, maze abasaba kuba intangarugero, aha akaba yarababwiye ko kugira ngo ibyo babigereho bagomba kwirinda ikibi aho kiva kikagera, kandi bagakangurira n’abandi kucyirinda.
Yagize ati:" Izi ni imbaraga twungutse mu ihuriro ryacu zizatuma tugera neza ku ntego twiyemeje yo kurwanya no gukumira ibyaha."
Umwe muri abo banyamuryango bashya witwa Niyonsenga Innocent yagize ati:" Urubyiruko ni twe dukwiye gufata iya mbere mu kwicungira umutekano.
Nafashe umwanzuro wo kuba umunyamuryango w’iri huriro ry’urubyiruko rugenzi rwanjye kugira ngo ntange umusanzu mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."
Yahamagariye urundi rubyiruko kuba abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Kugeza ubu, iri huriro ry’urubyiruko rigizwe n’abanyamuryango bagera ku bihumbi icumi mu gihugu hose, aho bakorera ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.
English
Kinyarwanda











