Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gatsibo: Rwiyemezamirimo akurikiranyweho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko rya Miliyari 1 na Miliyoni 400

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yataye muri yombi Rwiyemezamirimo  witwa Niyigena Eraste akekwaho gukoresha inyandikompimbano agatsindira isoko rya miliyari imwe na miliyoni magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (1.400.000.000Frw)

Uyu rwiyemezamirimo akaba akekwaho gutanga inyandikompimbano zo gupiganira isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Ngarama cyo mu murenge wa Ngarama no kubaka isoko ry’akarere rizwi nk’agaciro, rigoma kubakwa mu murenge wa Gatsibo.

Ayo masoko uko ari 2, yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize akaba yaragombaga gutwara Miliyari imwe na Miliyoni Magana ane z’amafaranga y’u Rwanda (1.400.000.000Frw).

Ubusanzwe aya masoko yagombaga kuba ageze hagati ashyirwa mu bikorwa, ariko ubu nta kirakorwa kuko ari mu ntangiriro.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabeera yasobanuye uko bamenye uburiganya bw’uyu rwiyemezamirimo, akaba yagize ati:”Nyuma yo gutanga ariya masoko tukabona hari ba rwiyemezamirimo bari bapiganwe bijujutaga bibaza ukuntu uyu mugabo yatsindiye aya masoko, twatangiye iperereza dushakisha aho ikibazo kiri, tureba isoko kuri buri soko n’ibya ngombwa bya buri rwiyemezamirimo, nibwo twaje gusanga mu bya Niyigena harimo ibihimbano.”

SP Kabera yavuze ko basanze Niyigena yarakoze inyandiko mpimbano zerekana ko mu bihe byashize yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda w’ibilometero 12 uhwanye na miliyoni 652 mu karere ka Gakenke.

Yakomeje avuga ati:”Tukimara kubona ko ibyo byangobwa yatanze bishobora kuba ari ibihimbano, twagiye kubaza mu buyobozi bw’akarere ka Gakenke, butubwira ko Niyigena nta soko yigeze atsindira muri ako karere, ko ahubwo ibyangobwa yatanze bishobora kuba ari ibihimbano, nibwo twahise tumufata.”

Uyu Niyigena wari waramaze guhabwa miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

Kuri iyi ngingo SP Kabera yagize ati:”Dukomeje iperereza ngo tumenye niba hari izindi nyandiko mpimbano zakiriwe, cyangwa niba hari abafashije Niyigena kwemererwa iri soko kandi bazi ko inyandiko ze ari impimbano.”

Yasoje asaba ba rwiyemezamirimo kwirinda amakosa nk’aya yo gukoresha inyandikompimbano mu gupiganirwa amasoko kuko Polisi ifite uburyo bwinshi bwo kumenya niba amasoko atatanzwe mu buryo bunoze.

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Kuri uyu Niyigena, ingingo zakurikizwa mu gukurikirana yaba we cyangwa abamufashije kubona iri soko niba bahari ni iya 628 na 629, aho zivuga ko Umuntu wese: uhishurira upiganwa amakuru ajyanye n’imiterere ya tekiniki y’isoko mbere y‟igihe cy’itangazwa ryaryo; ukoresha impamvu idateganyijwe mu gitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa agatanga isoko; (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000)