Ku italiki ya 23 ukuboza polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rugarama, akagali ka Nyagasiga umudugudu wa Bugarama yafashe abagabo 4 barimo bapakira inka 19 mu modoka yo bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAB 287K.
Iyi modoka ikaba yafashwe ahagana saa sita zijoro, abafashwe bapakira izo nka akaba ari Emmanuel Gashogore, Jean Claude Uwamungu, Charles Nkurunziza na Justin Gashirampaka bose akaba ari abaturage bakomoka mu karere ka Gatsibo.
Aba bose uko ari bane bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kiramuruzi aho iperereza rikomeje gukirango hamenyekanye aho izo nka zibwe.
Igihe bafatwaga Gashirampaka Justin yagerageje guha umupolisi rushwa ingana ni bihumbi mirongo ine (40000) byamafaranga y’urwanda.
Izi nka zikimara gufatwa polisi ikorera mu karere ka Gatsibo yazijyane ku musozi witwa Kabeza, mu murenge wa Rugarama ahabera isoko ry’inka mu rwego rwo gushakisha ba nyirazo..
Ifatwa ry’aba bakekwaho ubu bujura rikaba ryatewe nihanahana ry’amakuru hagati ya polisi na baturage ry’ihuse.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Gatsibo SP Gérard Habiyambere akaba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe kugirango ifatwa ry’abantu bahugabanya umutekano mubihe by’iminsi mikuru batabwe muri yombi.
SP Habiyambere akaba yasabye abaturage gukaza amarondo kandi bagafatanya n’inzengo z’umutekano bahanahana amakuru.
SP Habiyambere akaba yavuze ko bamwe muri ba nyir’inka batangiye kuza kuzitwara akaba ana burira abandi nabo kuza bitwaje ibyangombwa byazo bagatwara inka zabo.
English
Kinyarwanda











