Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gatsibo bakomeje gahunda yo kurandura burundu ibiyobyabwenge

Mu rwego rw’ibikorwa byahariwe ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka gatsibo, ku itariki ya 17 Gashyantare abayobozi batandukanye bakanguriye abaturage  gukomeza gahunda yo kurandura burundu ibiyobyabwenge mu karere kabo.

Muri icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Nyamirama umurenge wa Gitoki, kikaba cyarabanjirijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwitabiriwe cyane cyane n’urubyiruko, nyuma y’aho abayobozi bagarutse ku gusaba abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge ku buryo mu minsi iri imbere bizaba bitakirangwa mu karere ka Gatsibo.

Mu ijambo rye, umushumba wa Diyosezi ya Gahini Musenyeri Birindabagabo Alexis, akaba ari n’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu wa gahunda yashyizweho n’amadini yo kurwanya ibiyobyabwenge muri gahunda yiswe “ijisho ry’umuturanyi”, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bishoboka mu gihe abanyarwanda bose bagize imyumvire imwe, maze ikibazo cy’ibiyobyabwenge buri munyarwanda akakigira icye.

Usengimana Felix wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), yavuze ko mu rwego rw’imiyoborere myiza, u Rwanda rwihaye gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ahari abantu bakoresha ibiyobyabwenge nta miyoborere myiza yahaboneka.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yasabye abaturage gukomera kuri gahunda yo kuba ijisho ry’umuturanyi, abasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge, aho yavuze ko nta nyungu ababinywa bakuramo uretse kubakenesha no kubangiriza ubuzima, kandi bagufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye harimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Nyuma y’ibyo biganiro, bakomereje mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byari byarafashwe na Polisi y’u Rwanda  mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, birimo amakarito 68 ya chief warage, litiro 60 za kanyanga n’ikiro  1 cy’urumogi.