Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gatsibo :Abayobozi bagiriwe inama yo gukunda no gukora imyitozo ngorora-mubiri

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Supt. of Police (SP), Gerard Habiyambere, yakanguriye abayobozi bo mu karere ka Gatsibo gukunda no kwitabira imwitozo ngorora-mubiri itandukanye mu rwego rwo kwibungabungira ubuzima.

SP Habiyambere yagiriye aba bayobozi iyi nama ku gicamunsi cyo ku itariki 2 Muratama uyu mwaka nyuma y’imyotozo ngorora-mubiri yari yahuje abayobozi b’akarere, ab’ingabo na Polisi mu karere.

Yagize ati,”Imyitozo ngorora-mubiri urestse kwubaka umubiri, inoza umubano hagati yabayihuriyemo.Ufite amagara azira umuze ni nawe ukora akazi ke neza bityo agasohoza  inshingano ze nk’uko abisabwa.”

Yakanguriye abayobozi muri rusange kujya bayikora ndetse bakabishishikariza n’abaturage kugira ngo bibungabungire amagara bityo bashobore gukora no kwiteza imbere.

SP Habiyambere yasabye abayobozi kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibyaha ndetse no kugira uruhare rufatika mu kubirwanya batanga makuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Esperance Uwimpuhwe ,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, yishimiye izo nama asaba abayobozi kuzishyira mu  bikorwa ku nyungu zabo bwite ndetse n’iz’akazi bakora imyitozo ngorora-mubiri.