Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bagera kuri 84 bo mu murenge wa Rugarama, ho mu karere ka Gatsibo basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu bice bayobora.
Babisabwe ku itariki 5 Mata mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.
Ibiyobyabwenge yababwiye kurwanya harimo urumogi, kanyanga, chief waragi, suzi, muriture n’ibindi.
IP Rwakayiro yababwiye ati:"Mujye musobanurira abantu ko gucuruza, kunywa, no gutunda ibiyobyabwenge ari icyaha, kandi ko kubishoramo amafaranga ari ukuyapfusha ubusa kubera ko iyo bifashwe birangizwa kandi uhamwe n’ibyo byaha akaba afungwa ndetse agacibwa ihazabu."
Yakomeje abwira abo bagize komite zo kwicungira umutekano ati:"Na none mujye mubabwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa, kandi ko imbata yabyo idakora, ahubwo ko ibyakayiteje imbere n’umuryango wayo ibipfusha ubusa ibigura ibintu nk’ibyo bishyira ubuzima bwayo mu kaga."
IP Rwakayiro yabasobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.
Yababwiye kandi ati:" Ibikorwa by’uwanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu bigomba kwirindwa no kurwanywa.
IP Rwakayiro yabasabye kujya kandi bakangurira abandi gucuruza no kunywa ibintu byemewe n’amategeko, kandi bagahanahana n’izindi nzego amakuru yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yababwiye kujya kandi babigisha kwirinda uburwayi bwa Maraliya batema ibihuru biri hafi y’amazu, basiba ibyobo bishobora kurekamo amazi ashobora kororokeramo imibu, kandi bafuhera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu n’utundi dukoko dushobora kubatera uburwayi bunyuranye.
Ushinzwe kurwanya ibiza muri aka karere, Munyaneza Saidi yasabye abo bagize komite zo kwicungira umutekano muri uwo murenge gukangurira abagituye mu manegeka n’ahantu hahanamye kuhava.
Amaze gushima Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo bayobozi, Munyaneza yabasabye kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.
English
Kinyarwanda











