Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 2 bakora ubujura bwo mu modoka

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Werurwe mu masaha ya saa moya yafashe abagabo 2 uwitwa Olivier Kwizera w’imyaka 18 y’amavuko na Sage Habimana w’imyaka 24. Aba bagabo bombi bakaba bari basanzwe biba abagenzi batwaye imodoka bakaba bazwi ku izina ry’abakanguzi bafatanywe imfunguzo 2 bifashisha bafungura amamodoka bifashisha biba ibiri mu modoka iyo ba nyirayo babaga bamaze kuyiparika bagiye.

Andi mayeri yagaragajwe bakoresha  ni uko akenshi bakorana ari 2 hanyuma babona umuntu atwaye imodoka ari kugenda umwe agakomanga ku kirahuri hanyumwa utwaye agakingura  ashaka kumva icyo amubwira cyangwa bakamushuka bamurangaza bamubwira ko umwuka ushize mu mapine, hanyuma uwo kurundi ruhande akiba nka telefoni cyangwa ikindi kintu kiri hafi aho.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo bakimara gufatwa ahitwa ku Gisimenti mu murenge wa Remera, akagari ka Rukiri bahise bajya kwerekana umuntu ubagurira ibyo bibye witwa Nsengimana maze bahasanga imashini ya laptop na desktop hamwe na  telefoni yo mubwoko bwa BlackBerry.

Abafashwe bose ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali  Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko umuntu agomba gukora kugirango abeho neza yirinda ubujura bumukururira ibibazo birimo gufungwa.

Arasaba abatwara imodoka kuba maso kugirango abo bajura batazajya babacuza utwabo kandi agira inama abantu biba kubireka kuko ntanyu ngu ibamo, ahubwo bagakora kugirango biteze imbere cyane cyane bakibumbira mu mashyirahamwe.

SP Mbabazi arasaba abaturage  kujya batangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu cyose cyateza umutekano mucye bakihutira kubimenyesha inzego za Polisi.