Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2014, saa moya z’umugoroba yaburijemo umugambi wo kwiba moto 5 zo mu bwoko bwa AG 100 Yamaha, zose zifite agaciro ka Miliyoni 13 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (13,500,000Frw) z’Ishyirahamwe Riharanira Iterambere ry’Abaturage(ADTS) rikorera mu kagari ka Murama umurenge wa Kinyinya.
Ikaba yarafatiye mu cyaha abagabo 3, ubwo bari barimo bazipakira mu modoka ngo bajye kuzigurishiriza mu Biryogo.
Aba bafashwe harimo uwari usanzwe acunga umutekano kuri iryo shyirahamwe, uwashakiye moto isoko, n’uwatwaraga imodoka yari yaje gupakira izo moto, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo umukozi wari usanzwe ashinzwe gucunga umutekano w’iki kigo, yagambanye n’abandi bagabo, bemeranywa ko bazaza akabaha izo moto, nabo bakamuha amafaranga. Mu gihe bari barimo kuzipakira, nibwo inzego z’umutekano zabaguye gitumo, ubu bakaba bafungiye.
Twagirimana Fidele w’imyaka 27, wari usanzwe acunga umutekano kuri iryo shyirahamwe, yiyemerera icyaha akanagisabira imbabazi, yagize ati:” Ubu bujura nabugizemo uruhare kuko nijye wafunguriye aba bagabo aho moto zabikwaga, ndagira inama bagenzi ko batakwijandika mu bikorwa nk’ibi byo kwiba ibikoresho bashinzwe kurinda”.
Kagorora Jean Bosco ushinzwe imari muri iri shyirahamwe, yashimiye inzego z’umutekano mu gihugu kuba zaragize uruhare mu kugaruza izo moto, akaba yagize ati: Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba yaratugarurije izi moto, ndetse abagize uruhare muri ubu bujura bakaba barafashwe”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo Chief Superintendent of Police (CSP) Danny Ndayambaje, yavuze ko umuntu agomba gukora kugirango abeho neza yirinde ubujura bumukururira ibibazo birimo gufungwa.
Yasabye abantu bafite ibigo n’amashyirahamwe bicunga umutekano kuzajya bakoresha abantu bizeye neza kandi bagakurikirana imikorere yabo ku kazi kabo kaburi munsi.
CSP Ndayambaje arasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu cyose cyateza umutekano mucye bakihutira kubimenyesha inzego za Polisi.
English
Kinyarwanda











