Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gasabo: Polisi ifunze abagabo 2 bafatanywe ibiro 265 by’urumogi

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi hafungiye abagabo 2 aribo Mpamo Thimothé na Turikumana Siyani bakora akazi k’ubumotari bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza urumogi mu baturage. Aba bagabo bakaba barafashwe ku itariki ya 29 Kamena, bafatirwa mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (Spt.) Modeste Mbabazi yavuze ko aba bagabo bari basanzwe batunda urumogi bakarukwirakwiza mu bice bitandukanye by’igihugu, barukuye mu rugo rw’umugabo witwa Ntawibyara Alexis n’umugore we Uwamahoro Jeannette ari nabo nyirarwo batuye mu murenge wa Jabana akarere ka Nyanza, bo kugeza ubu bakaba bagishakishwa na Polisi.

Yakomeje avuga ko kugirango aba bagabo bafatwe, bari bagiye kwishyuza uyu Ntawibyara amafaranga y’uko bamutundiye bakanamucururiza urumogi, bananirwa kumvikana hanyuma bararwana, abaturage bahita bahamagara Polisi hari abantu bari guhungabanya umutekano, Polisi ihageze ihasanga ibiro 265 by’urumogi n’udupfunyika 1163 twarwo.

Spt. Mbabazi yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza guha Polisi amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano, aboneraho n’umwanya wo gusaba abantu bafite amazu bacumbikiramo abantu kumenya abo bacumbikira “kuko bashobora kubagusha mu byaha kuko nk’ubu aba bari bacumbitse k’uwitwa Karera Igiraneza Theodomir kandi atazi ko bakwirakwiza urumogi mu gihugu”.

Turikumana avuga ko yajyaga atwara Ntawibyara n’imizigo ye, ariko atari azi ko aba apakiye urumogi. Akaba yagize ati:” Nigeze kumupakirira imifuka ambwira ko ari indagara, sinari nzi ko ari urumogi, ariko ubu nabimenye sinzasubira”.

Mpamo nawe yemera ko yajyaga atwara uyu Ntawibyara ariko ko atari azi ko acuruza urumogi. Nawe akaba yagize ati:” Nanjye nigeze kumutwara ambwira ko mujyana Bugesera, ubundi mujyana Rusine, aho hose yabaga afite amashashi arimo ibintu ariko sinabaga nzi ko ari urumogi afite”.