Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gasabo: inzego zitandukanye zirasabwa ubufatanye mu kwibungabungira umutekano

Abashinzwe kwibungabungira umutekano bo mu karere ka Gasabo barasabwa gufatanya n’inzego z’umutekano mu bikorwa byabo bya buri munsi hagamijwe imikoranire myiza mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa babugejejweho mu nama y’iminsi itatu barimo igamije kunoza imikorere yabo  no kubibutsa inshingano zabo, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo n’ubuyobozi bw’ako karere.

Abari muri ayo mahugurwa ni abayobozi b’utugari tugize Umurenge wa Kinyinya, abayobozi b’amarondo ndetse n’abashinzwe komite zo kwicungira umutekano CPC’s bo muri uwo murenge.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya Raymond Mberabagabo ndetse n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo Chief Superintendent Dan Ndayambaje babwiye abari muri ayo mahugurwa ko umutekano ariwo shingiro rya byose, bityo basaba abari muri ayo mahugurwa ko ubufatanye n’abaturage mu kuwubungabunga ari ngombwa hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Nyuma yo gufungura aya mahugurwa  hakaba hanakomeje igikorwa cyo gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge bo mu mashuri yisumbuye bo mu ishuri rya APAER Rusororo ndetse na Kabuga High School.