Ku itariki 30 Nyakanga 2015, mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, habereye igikorwa cyo gusenya ibiro 13.5 bya Heroyine, 8.5 bya Kokayine, n’ibiro 2.5 bya Amphetamines, ibi biyobyabwenge bikaba byarafatanywe abantu batanu mu bihe byashize.
Biriya biro 13.5 bya Heroyine byafatanywe Mukarukundo Cécile na Uwimana Samy ku itariki 12 Gashyantare uyu mwaka.
Naho ibiro 8.5 bya Kokayine birimo 7.5 byafatanywe Izibyayo Sostene ku itariki 18 Ugushyingo 2014 n’ikiro kimwe cyafatanywe Umunyakenya ufite ubwenegihugu cy’Ubwongereza witwa Ddungu Hasifa, akaba yaragifatanywe ku itariki 23 Kanama umwaka ushize.
Umunyatanzaniya witwa Njoroge Wanjiku Lovine niwe wafatanywe biriya biro 2.5 bya Amphetamines ku itariki 30 Mutarama 2015.
Aba uko ari batanu bafatiwe ku kibuga cy’indege mu bihe bitandukanye ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga INTERPOL ndetse na za Polisi zo mu bihugu byo mu karere by’umwihariko, ubu bakaba baramaze gushyikirizwa inkiko bakaba ndetse baramaze no gukatirwa.
Ku itariki 29 Nyakanga 2015, mu mirenge ya Rugarama, Rusarabuye, Cyanika, Gahunga na Bungwe, y’akarere ka Burera, naho habereye igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miriyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu mikwabo yakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi abiri ashize mu bice bitandukanye by’iriya mirenge.
Ibiyobyabwenge byafashwe ni: litiro 3756 za Kanyanga, amaduzeni 4755 ya Blue Sky,162 ya Kitoko,167 ya Host Waragi,133 ya Coffee Waragi,75 ya Zebra, n’ibiro bibiri by’urumogi.
Mu mirenge ya Rugarama, Cyanika na Gahunga hafatiwe litiro 2673 za Kanyanga, amaduzeni 4515 ya Blue Sky, 167 ya Host Waragi, 133 ya Coffee Spirit, n’amaduzeni 152 ya Kitoko.
Igikorwa cyo kubyangiza cyarabereye mu kagari ka Gafumba kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Ntaganda n’Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu, Zaraduhaye Joseph.
Mu murenge wa Rusarabuye hafatiwe litiro 721 za Kanyanga, amaduzeni 132 ya Blue Sky na 75 ya Zebra, igikorwa cyo kubyangiza kikaba cyarabereye mu kagari ka Ndago.
Muri Bungwe hafatiwe litiro 362 za Kanyanga, amaduzeni 108 za Blue Sky,10 ya Kitoko na biriya biro bibiri by’urumogi, ibi byo bikaba byarangiririjwe mu kagari ka Tumba.
Ibikorwa byo kwangiza biriya biyobyabwenge byafatiwe muri iriya mirenge uko ari itanu byitabiriwe n’abaturage batuye mu duce byabereyemo, bakaba barigishijwe ingaruka zabyo, uko babyirinda n’uruhare rwabo mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’ikwirakwizwa ryabyo.
CSP Ntaganda yasobanuriye abaturage b’aho yagiye ko biriya biyobyabwenge kimwe n’ibindi biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yababwiye ati:"Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we, abipfusha ubusa abigura ibidafite umumaro ahubwo bishobora kumutera uburwayi butandukanye n’amakimbirane hagati ye n’abo babana ndetse n’abaturanyi be, ibyo bikaba kandi bishobora guteza umutekano muke."
CSP Ntaganda yagize kandi ati:"Izindi ngaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe no gucibwa amande, kandi ibyafashwe bikangizwa. Amafaranga yabiguzwe aba apfuye ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa ari nabyo bidindiza iterambere ry’umuryango w’uwabifatanywe. Abantu bakwiye rero kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza."
Zaraduhaye yakanguriye abo baturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Yababwiye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugirango bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke, batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Ubu butumwa ni nabwo bwahawe abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge ya Rusarabuye na Bungwe.
English
Kinyarwanda











