Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gasabo: Ari mu maboko ya polisi azira gufatanwa amafaranga ya mahimbano

Nsanzuhuhoro Philippe w’imyaka 32, ari mu maboko ya Polisi mu karere ka Gasabo, aho akurikiranyweho gutunga amafaranga y’amahimbano 17,000.

Aya mafaranga yasanganywe  yari agizwe n’ inote z’ ibihumbi bibiri n’igihumbi.

Uyu mugabo akaba yarafatiwe mu kagari ka Gacuriro mu  murenge wa Kinyinya ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’ i Remera mu gihe  hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane imva ni mvano yayo mafaranga.

Umuvungizi wa  polisi mu mugi wa Kigali   Supt. Medeste Mbabazi   yavuze ko ifatwa ry’ uyu mugabo byatewe n’umumotari wishyuwe amafaranga mahimbano hanyuma nawe abimenyesha inzego z’umutekano.

SP Mbabazi akaba yakomeje avuga ko ibyaha nk’ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, asaba buri wese ko yagira uruhare rwo kubirwanya bageza amakuru ku nzego z’umutekano kubabikora bityo kugira ngo bafatwe kandi banashyikirizwe ubutabera.