Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Mutarama, abapolisi 21 kimwe n’ abarikare 6, batangiye amahugurwa y’uko bakora iperereza ry’ahantu hatewe ibisasu. Aya mahugurwa azamara iminsi 4. akaba ari kubera mu kigo gitanga amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda(ethic center) ku Kacyiru.
Kuri uyu wa gatatu, mu kigo cya gisirikare kiri i Gako mu karere ka Bugesera, abayarimo bakaba bahuguwe ku bijyanye n’ubumenyingiro bwo gukusanya, kubika ibimenyetso by’ ahatewe ibisasu, ndetse no gukurikirana abakekwa muri icyo gikorwa.
English
Kinyarwanda










