Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwa ADEPR mu karere ka Gakenke rwakanguriwe kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge, kandi basabwa kugira uruhare mu kubirwanya.

Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere,Inspector of Police (IP) Marc Rugero ku itariki 6 Kamena 2015  mu kiganiro yagiranye nabo ku kwirinda no kurwanya iki cyaha ndetse n’ibindi biterwa nacyo, icyo kiganiro kikaba cyarabereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke.

Icyo kiganiro nicyo cyabimburiye ibikorwa by’Icyumweru cy’Umuryango cyateguwe n'iri torero muri aka karere kikaba gifite Insanganyamatsiko igira iti:"Kwamagana ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu , gukumira inda zidateganyijwe mu bangavu".

Mbere y’ibiganiro, urwo rubyiruko n’abayobozi batandukanye ba ADEPR ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru no ku rwego rw’akarere ka Gakenke bakoze urugendo rwo kwamagana no kurwanya biriya byaha, rukaba rwaratangiriye ku isoko riri muri kariya kagari, abo bakobwa n’abahungu barengaga 300, bari mu kigero cy’imyaka  iri hagati y’irindwi na 33, banyuze ku santere y’ubucuruzi yo muri aka kagari maze barusoreza aho abagenzi bategera imodoka (Gare) yo muri aka karere.

Urwo rubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bugaragaza ko biyemeje kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, n’inda zitateganyijwe mu bangavu.

Uru rubyiruko rwagendaga kandi  ruririmba indirimbo zigaragaza ko rwiyemeje kubyirinda no kubirwanya.

IP Rugero yabwiye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibinyobwa bisembuye bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse, byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora kwigirira akamaro cyangwa ngo ukagirire umuryango wawe n’igihugu muri rusange ubinywa".

Yagize kandi ati:"Imbere hanyu ni heza, ntimugomba rero kuhangiririsha ibintu mushoboye kwirinda. Ahazaza hanyu  hari mu  biganza byanyu mbere y’undi uwo ariwe wese".

IP Rugero yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’urugomo.

Yababwiye ati :"Ikosa rito rirahagije kugira ngo ushyire iherezo ku buzima bwawe cyangwa ubwonone. Mukwiye  rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu".

Yabagiriye kandi inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi.

Umushumba w'iri torero wungirije mu ntara y’Amajyaruguru, Ephrem Karuranga yagize ati :"Izi nyigisho zizatuma urubyiruko rwacu rwirinda ibiyobyabwenge n’ibyaha bishobora guterwa nabyo bityo rurusheho gutera imbere mu by’uwuka, kandi ruzanageza ubu butumwa ku muryango mugari nyarwanda".

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere k’ubw’izo nama maze asaba urwo rubyiruko kuzikurikiza.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Hategekimana Daniel uri mu kigero cy’imyaka 33, yasobanuye ko yanyoye ibiyobyabwenge birimo Urumogi na Mayirungi mu gihe cy’imyaka 14, aha akaba yaravuze ko yatangiye kubinywa afite imyaka 12.

Yasobanuye ko ibibazo byari mu muryango we aribyo byatumye yishora mu biyobyabwenge, kandi ko muri icyo gihe yamaze abinywa byamuteye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gukubita no gukomeretsa, kwiba, n’urugomo.

Yagize ati :"Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge.Nabinywaga nibwira ko biri butume nibagirwa ibibazo nari mfite ahubwo bintera ibindi bikomeye".

Yagiriye inama urubyiruko bagenzi be kubyirinda no kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abanze kureka kubinywa, kubitunda no kubicuruza.