Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

DIGP Ujeneza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa muri Santrafurika

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Santrafurika, aho yasuye abapolisi b’u Rwanda boherejweyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano (MINUSCA).

DIGP Ujeneza yabashimiye ku bwitange no gukunda akazi mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili by’umwihariko.

Yabashishikarije gukomeza kuzuza inshingano zabo barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga, kwita ndetse no kugirira isuku ibikoresho bifashisha mu kazi.

Ku wa mbere, tariki ya 18 Ugushyingo, DIGP Ujeneza yagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA; Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahoro mpuzamahanga, by’umwihariko muri Santrafurika.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika. 

Amatsinda RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro, mu birometero 300 uvuye mu murwa mukuru n’umutwe wa RWAFPU-3 ukorera ahitwa Bangassou.

Umutwe  wa RWAPSU ushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi muri guverinoma n’abayobozi ba Loni muri icyo gihugu, barimo Minisitiri w’intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.