Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi Komite za Kominiti Polisingi (CPCs) zimaze igihe gito zitowe, Polisi y’u Rwanda yatangiye guhugura abazigize ku nshingano zabo zo gukumira no kurwanya ibyaha.
Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yakoranye inama n’abagize CPCs hafi 1000 bakorera mu turere twa Ngoma, Nyabihu na Kicukiro.
Mu karere ka Ngoma abagize komite zo kwicungira umutekano mu mirenge ya Karembo, Zaza na Mugesera bahuriye mu murenge wa Zaza basabwa gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda, yabasobanuriye uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha, banungurana ibitekerezo by’uko hakongerwa imbaraga mu mikoranire n’ubufatanye hagati y’izo komite zo kwicungira umutekano na Polisi y’u Rwanda mu kuzuza inshingano zabo.
SSP Mutaganda yabasabye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo cyane cyane ibigendanye n’umutekano.
Akaba yababwiye ati:”Mufite uruhare rukomeye mu mutekano w’Igihugu cyacu, kandi abaturage babafitiye icyizere. Murasabwa rero kudatatira icyo cyizere, mukarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga, kugirango abaturage bahore babaha amakuru yahungabanya umutekano wabo, namwe mukihutira kuyageza ku nzego zibishinzwe ngo icyaha gikumirwe kitaraba.”
Yakomeje ababwira ati:”Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose ngo hakomeze habeho imikoranire myiza hagati yayo namwe, kugirango turusheho kubumbatira umutekano w’abanyarwanda, turwanye ibyaha bigaragara mu baturage birimo ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ibiyobyabwenge n’ibindi. Polisi y’u Rwanda kandi ihora ibashimira umurimo mwiza mukora.”
Yanabasabye gukangurira abaturage kwitabira amarondo ngo babumbatire umutekano, no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byabo ngo bakomeze biteze imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis wari witabiriye iyo nama, yababwiye ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere, abasaba kuwubungabunga, bagafasha abaturage gushyira mu bikorwa gahunda zabashyiriweho zirimo VUP, Girinka, ubudehe n’izindi.
Akaba yaragize ati:” Umutekano ni ingenzi, nyamara nta mutekano wabaho abantu bashonje, ariko iyo bameze neza nabo bawugiramo uruhare. Turabasaba ko mwagira uruhare mu gutuma izi gahunda zijya mu bikorwa uko bikwiye, hagamijwe kugeza abaturage ku rwego rwo kwifasha.”
Yanababwiye ati:”Tubaziho ubunyangamugayo Ku nyungu z’abaturage rero mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bibakorerwa kuko aribo dushinzwe. Nimufatanya n’izindi nzego, nizeye ko abo dukorera bazabona ibyo bafitiye uburenganzira.”
Nyuma y’iyi nama, Bizimana Theophile, mu izina ry’abo bari kumwe yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko we na bagenzi be bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe bakarushaho kwita ku nshingano zabo.
Yagize ati:” Iyi nama ni ingirakamaro, kuko ntitwari tuzi neza uko twakumira ibyaha bitaraba, ahubwo twashishikazwaga no gufata ababikoze, ariko ubu tugiye kujya tubikumira kuko kwirinda biruta kwivuza, kandi nta mu muntu uzongera kuvutsa abaturage uburenganzira bwabo ngo turebere nk’uko umuyobozi w’akarere yabidusabye.”
English
Kinyarwanda











