Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Côte d’Ivoire : Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari

Ku itariki ya 24 Ukwakira 2014, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) kubera ibikorwa bitandukanye uwo muryango ukora byo gufasha iki gihugu, byahuriranye no kwambika imidari y’ishimwe abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, ubu butumwa bukaba buzwi ku izina rya ONUCI.

Kwambika imidari abapolisi b’u Rwanda bikaba byarabereye mu Mujyi wa Bouaké, uherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuyobozi w’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro  muri Côte d’Ivoire Madame Aïchatou Mindaoudou yavuze ko kwambika imidari aba bapolisi, ari ukubashimira no kubaha agaciro kubera akazi keza baba bakomeje gukora mu bikorwa bitandukanye.

Yakomeje abashimira  uku kwitwara neza mu kazi kabo bafasha abaturage b’iki gihugu n’inzego z’umutekano akomeza avuga ko ari ishema ku muryango w’Abibumbye.

Umuyobozi w’bapolisi bose bo mu bihugu bitandukanye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire Commissionner (CP) Vianney Nshimiyimana,  nawe yashimye uburyo abapolisi bose bakomeza kuzuza neza inshingano zabo yizeza ko bazakomeza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwabo muri iki gihugu.

Ukuriye iri tsinda ry’bapolisi b’u Rwanda bari muri Côte d’Ivoire Chief Superintendent  (CSP) Gerard Ntare, nawe arashima uburyo abapolisi b’u Rwanda bakomeje kwitwara neza mu kazi kabo, akaba ahamya ko bazakomeza kubera abandi intangarugero barangwa n’imyitwarire myiza,  ubunyamwuga mu kazi, guhesha ishema igihugu cyabo cy’u Rwanda no gufatanya na bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

Abapolisi b’u Rwanda bakaba bakora ibikorwa binyuranye birimo kwigisha abaturage n’inzego z’umutekano, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubufatanye mu kwibungabungira umutekano ( community policing) níbindi.

Uretse abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, hari n’abandi bo mu bihugu 13 nabo bambitswe imidari bose hamwe bakaba ari 33.

Ibi birori bikaba byaranitabiriwe na Minisitiri wa Côte d’Ivoire ushinzwe ubufatanye n’iterambere ry’abagore n’abana.