Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yangije ibiyobyabwenge birimo litiro 1727 za Kanyanga, ikilo kimwe n’igice ndetse n’udupfunyika 12 tw’urumogi, amaduzeni 164 ya blue skys, amaduzeni 25 ya chief waragi, hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3.911.300
Nyuma yo kubyangiriza mu ruhame, umuyobozi w’akarere Burera Sembagare Samuel yasabye abaturage bari aho kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo bagakora ibikorwa byemewe n’amategeko ndetse byanabateza imbere bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo kwibumbira mu makoperative, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu duce dutandukanye tw’akarere ka Burera, ndetse ko ibyinshi bituruka mu bihugu bituranye n’akarere ka Gicumbi byinjiriye ku mipaka itemewe.
CIP Mugabo yasabye abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.
Yagize ati:”Ingaruka ziterwa n’ibi biyobyabwenge ni nyinshi kandi mbi. Niyo mpamvu kubirwanya bidakwiye guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo ni inshingano za buri wese”.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
English
Kinyarwanda











