Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Burera: Yatawe muri yombi acuruza kanyanga

Twese tuzi ko mu Rwanda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ari icyaha, kandi tuzi ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa.

Akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda idahwema kugira inama abaturage kubyirinda .

Izi nama hari abazumvise bareka kunywa ibiyobyabwenge, ndetse bakaba banafasha Polisi mu kurwanya abakibinywa, cyane cyane batanga amakuru bigatuma hari abafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Nyamara ariko, hari bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi, bakaba bakibinywa, ariko bamenye ko Polisi y’u Rwanda iri maso, kandi izagumya kubata muri yombi.

Urugero ni aho ku itariki ya 19 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafatanye litiro 59 umugabo uri mu kigero cy’imyaka 46, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superitendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yasabye abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Yanasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage