Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Burera: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’abaturage, yangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo ibiro litiro 1249 za Kanyanga udupfunyika tw’urumogi, udusashi 20 twa Chief waragi, amapaki 378 y’inzoga zizwi nka Blue Sky, n’amakarito abiri y’inzoga zizwi nka Zebra.

Hakaba hanangijwe toni 18 n’ibiro 300  z’ibiti bya Kabaruka.

Ibi biyobyabwenge n’ibi biti bya Kabaruka byose bikaba byarafatiwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Burera  mu mezi 7 ashize.

Mu bitabiriye iyangizwa ry’ibi biyobyabwenge, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, iza Polisi, ndetse n’abaturage.

Nyuma y’iki gikorwa, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka  Burera Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Rutayisire yabwiye abaturage bari bateraniye aho ko izi nzoga zo mu masashi zinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kandi zikananyuzwa ku mipaka nayo itemewe n’amategeko, abasaba kubyirinda,  anababwira ingaruka zabyo.

Akaba yaragize ati:” Ibiyobyabwenge bitera ingaruka nyinshi, turasaba ababikoresha kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi”.

Akaba yarasabye abaturage kugeza amakuru kuri Polisi y’abantu bose bishora mu bikorwa nk’ibi bagafatwa.

SSP Felix Rutayisire yakomeje avuga ko abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.

Yagize ati” Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel wari itabiriye iki gikorwa, nawe yasabye abaturagekwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko kuko byabagusha mu makosa ahubwo abasaba gutungira agatoki inzego z’umutekano ababyishoramo.

Umwe mu baturage wari uhari witwa Karangwa Alexis yagize ati:” Najyaga ntekereza ko kunywa Kanyanga bituma umuntu yiyibagiza ibibazo, ariko nyuma y’inama Polisi n’abaturage batugiriye menye ingaruka zayo. Ngiye kwigisha bagenzi banjye ko nta cyiza cyo kunywa Kanyanga kandi nzajya menyesha Polisi urenga ku mategeko”.