Ibi ni ibyatangajwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Burera Inspector of Police (IP) Justin Nkurikiyinka mu nama yagiranye n’abasare batwara abantu n’ibintu mu bwato bakoresha amazi ari mu karere ka Burera kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Kanama, inama yabereye mu kagari ka Rusekera umurenge wa Ruhunde.
Muri iyi nama hakaba hafatiwemo ingamba zo kwirinda impanuka zo kurohama mu mazi, y’aba ay’ibiyaga cyangwa imigezi.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, abana b’abanyeshuri babiri barohamiye mu mugezi uri mu gishanga cy’Urugezi kiri muri aka karere ka Burera.
IP Nkurikiyinka yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko iperereza ry’ibanze ryakoze na Polisi y’u Rwanda, ryerekanye ko kugirango ubu bwato bwahitanye aba banyeshuri byatewe n’uko bwari bupakiye abantu n’ibintu birengeje ubushobozi bwabwo, kandi bukaba bwari bukoze mu biti, bukaba bwaravaga mu murenge wa Ruhunde bwerekeza mu wa Gatebe.
Aha yavuze ko abandi bari muri ubu bwato barokotse.
IP Nkurikiyinka yaboneyeho umwanya wo gusaba aba basare bari muri iyi namakudapakira amato yabo birengeje ubushobozi bwayo kugirango birinde impanuka za hato na hato.
Yanabasabye kwibumbira mu mashyirahamwe abateza imbere, bagakora ku buryo bareka gukoresha amato y’ibiti ahubwo bagashaka akoresha moteri, kwitwararika bo ubwabo n’abagenzi batwaye bambaye amakote abarinda kurohama .
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu Zaraduhaye Joseph wari uri muri iyi nama, yasabye abanyaburera bakoresha amato mu ngendo zabo kwirinda kujya mu bwato babona ko bwapakiye ibirenze ubushobozi bwabwo no gutungira agatoki inzego z’umutekano abatubahiriza amategeko n’amabwiriza aba yarashyizweho kugirango barokore ubuzima bwabo.
English
Kinyarwanda











