Abanyeshuri 70 biga mu ishuri ry’imyuga riherereye mu kagari ka Kabona, ho mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, ku itariki 24 Gashyantare bashyizeho ihuriro ryo kurengera ibidukikije (Environment Protection Club) n’iryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club).
Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ayo mahuriro yombi witwa Kwizera Elie yagize ati:"Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu bikorwa biteza imbere Igihugu, ni yo mpamvu twashyizeho aya mahuriro kugira ngo tugire uruhare mu kwicungira umutekano no kurengera ibidukikije."
Kwizera yavuze ko bazatera ibiti byinshi mu kigo cyabo ndetse n’iwabo, kandi ko nibamara kubitera bazabikurikirana kugeza bikuze.
Yakomeje avuga ko bazajya bakangurira abandi kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije nko kujugunya amacupa ndetse n’indi myanda ahatarabugenewe, no guca mu busitani.
Yagize na none ati: "Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byo tuzarwanya.Twe tuzi ingaruka mbi zabyo, ni natwe tugomba gufata iya mbere mu gukangurira abandi kubyirinda."
Kwizera yongeyeho agira ati:"Aya mahuriro azadufasha kugera ku ntego twiyemeje zo kurwanya ibyaha no kurengera ibidukikije. Tuzajya duhura twungurane ibitekerezo ku kuntu twabikora."
Iyi myanzuro bayifatiye mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Burera.
IP Kajeje yabasabye kujya basobanurira urundi rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, Mayirungi, ndetse n’ibindi, bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.
Yababwiye ati:"Mujye musobanurira abantu ko bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Umuyobozi w’iri shuri, Bizimana Jean Bosco yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo banyeshuri, kandi ayisezeranya ko azabatera ingabo mu bitugu kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.
English
Kinyarwanda











