Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yaganirije abanyeshuri bagera ku 1000 biga mu ishuri ryisumbuye rya Runaba, riherereye mu murenge wa Butaro, ibasobanurira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu.
Ubu bumenyi babuhawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano.
AIP Nshimiyumukiza yabwiye abo banyeshuri ati:"Abakora iki cyaha bibasira urubyiruko; cyane cyane urw’abakobwa. Bizeza abo bajyana ko bazabashakira amashuri meza n’akazi keza mu mahanga."
Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi bakabashora mu busambanyi.
Avuga ku ruhare rwabo mu kurwanya iki cyaha, AIP Nshimiyumukiza yagize ati:"Mu biganiro na bagenzi banyu; mujye mubabwira kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza, ahubwo igihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwe."
AIP Nshimiyumukiza yakomeje ababwira ati:"Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kwirukira ibishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga."
Yababwiye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.
Umuyobozi w’iri shuri; Nsengimana Erneste yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yahaye abo banyeshuri ku icuruzwa ry’abantu, kandi abasaba gukurikiza inama yabagiriye.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Irakoze Fabiola yagize ati:" Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye nsobanukirwa amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha kugira ngo babone uwo bajya gucuruza. Ubu nta ho bashobora kumpera; ndetse n’uwagerageza kubimbwira cyangwa nkagira uwo mbyumvana, nahita mbibwira Polisi y’u Rwanda."
Yavuze ko ubumenyi yungutse ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu azabusangiza urundi rubyiruko.
English
Kinyarwanda











