Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abantu 50 bagize urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bo mu murenge wa Musenyi wo mu karere ka Bugesera, mu
guhanahana amakuru cyane cyane ku banyabyaha, nk’uburyo bwo gukumira ibyaha.
Ni inyigisho bahawe ku italiki 3 Kamena n’ ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ruzagiriza Vital, mu nama bagiranye n’uru rubyiruko.
Mu ijambo yabagejejeho, Ruzagiriza yagize ati:”Muri amwe mu maso n’amatwi ya Polisi, igihe cyose mubonye ugerageza gukora ibinyuranye n’amategeko, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi, ibi kandi mubishishikarize bagenzi banyu.”
Mu butumwa bwahawe uru rubyiruko kandi, AIP Uwitonze yababwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu mu gihe bazaba bigisha bagenzi babo.
Yagize ati:”Mu bisanzwe, abakora icuruzwa ry’abantu, bibanda ku rubyiruko nkamwe, babizeza ibitangaza birimo ko bazabaha akazi keza cyangwa amashuri hanze, bikarangira babakoresheje ubucakara mu bihugu baba barabajyanyemo.Nk’iyo umwana w’umukobwa ajyanywe muri ubwo buryo, ahatirwa imirimo y’agahato harimo no kumucuruza mu buraya, kubuzwa uburenganzira bwose no kwamburwa ibyangombwa byose, niyo mpamvu mugomba kubiha agaciro.”
AIP Uwitonze yagize kandi ati:” Aho mwigisha hose mushishikarize abakobwa kutagwa muri uwo mutego ahubwo bajye batanga amakuru ku washaka kubaroha wese.Mujye mubibutsa kandi ububi bw’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo no ku miryango babamo kandi dukomeze gufatanya kubirwanya.”
Yaboneyeho kubibutsa uruhare rwabo mu gukumira n’ibindi byaha, bahora bari maso kugirango bazagere ku ntego yabo yo kugira u Rwanda igihugu gitekanye.
Aha yagize ati:”N’iyo intego yanyu mwayigeraho ariko, mujye muhora mwibutsa abaturage ko umutekano utangirira ku muntu ku giti cye.”
Yababwiye kandi guha agaciro gusangira amakuru n’inzego zishinzwe umutekano aho yagize ati:”Polisi yiyemeje kuborohereza mu bishoboka no gufatanya namwe ngo tugire igihugu gitekanye,….nk’uko twegereje isabukuru y’imyaka 16 ya Polisi y’u Rwanda, turabasaba ko mwagira uruhare mu bikorwa biteganyijwe mu gutegura iyo sabukuru.”
Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko mu murenge wa Musenyi, Mukahigiro Laurence, yashimiye Polisi ku butumwa yabagejejeho maze agira inama bagenzi be gukomeza kwerekana uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha aho batuye.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje gusanga urubyiruko aho ruri no kurwigisha aho yigisha by’umwihariko uru rwibumbiye muri aya matsinda, ikaba kandi yarahisemo ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha nka bumwe mu buryo buzayifasha gukumira no kurwanya ibyaha mu baturage ishinzwe.
English
Kinyarwanda











