Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Rweru akarere ka Bugesera yataye muri yombi umugabo witwa Nsekeye Martin w’imyaka 44 ukomoka mu kagari ka Kinabwe umurenge wa Rweru akarere ka Bugesera akekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000Frw) umuyobozi wa Posite ya Polisi ya Rweru.
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, abitangaza, uyu mugabo yafatanywe amakaziye ane (4) y’inzoga za Brarudi yari yinjije mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ashaka guha uyu muyobozi amafaranga ngo amurekure nawe ahita amufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Nsekeye akaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi aho avuga ko atazongera gutanga ruswa.
SSP Nsengiyumva yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
Yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu kuyikumira no kuyirwanya ndetse n’ibindi byaha.
English
Kinyarwanda











