Abadepite babarizwa muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano taliki ya 23 ukuboza basuye abamaotali basaga 400 bakorera uwo mwuga I Nyamata mu karere ka Bugesera.
Bakaba baraganirijwe k’uburyo bakora uwo mwuga neza bubahiriza amategeko agenga umutekano wo mu muhanda aho usanga bamwe barenga kuri ayo mategeko n’amabwiriza bagakora impanuka bakahasiga ubuzima bwabo cyangwa ubwo baba batwaye.
Mwi’jambo ry’ikaze umuyobozi wa Karere ka Bugesera Rwagaju Luis yabwiye iryo tsinda ry’abadepite ryari riyobowe na senateli Jean Damascène Bizimana, ko umutekano wo mu muhanda wifashe neza muri ako karere.
Umuyobozi w’akarere kandi akaba yakomeje avuga ko n’ubwo umutekano umeze neza ariko hari bamwe na bamwe batubahiriza amabwiriza agenga umuhandabigatuma habaho impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’imitugo yabantu ikahatikirira.
Mayor Rwagaju akaba yakomeje avuga ko igabanuka ry’impanuka ryatewe n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa ndetse n’ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba yavuze ko ubu bufatanye buzakomeza murwego rwo kurwanya ipmanuka n’ibindi byaha.
Senateri Bizimana akaba yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ka Bugesera n’urwego rwa polisi mu gufatanya bagakumira impanuka zo mu muhanda.
Aha Senateri Bizimana akaba yavuze ko zimwe mu mpanuka ziba zatewe n’umuvuduko ukabije, uburangare ndetse no kunyuranamo ahantu hari amakoni menshi kandi mabi.
Senateri Bizimana akaba yasabye abo bamotari kwinda kuvugira ku materephone cyangwa kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telephone batwaye ibinyabiziga cyane ko aribyo bibakururira impanuka.
English
Kinyarwanda











