Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yakoze umukwabo wo gufata abateka, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge mu kagari ka Murama , umurenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera , maze ifata litiro magana inane na mirongo itanu z’ibitwekwamo kanyanga bizwi kw’izina rya melasse, na litiro icumi za kanyanga zari zimaze gutekwa, ndetse n’ingunguru ebyiri zifashishwaga mu kuyiteka.
Ibi byafatiwe mu ngo eshatu ku ya 30 Mutarama , ari naho hasanzwe inganda eshatu zatekaga kanyanga.
Habimana Vincent, Hakingiriyaremye Emmanuel na Nkirakwishi Jean Baptiste bayitekaga bahise biruka bakibona Polisi.Izo nganda eshatu zarashenywe, naho kanyanga ndetse n’ibyayikorwagamo birangizwa.
Abaturage batuye muri ako gace umukwabo wabereyemo ndetse no mu nkengero zako bitabiriye icyi igikorwa cyo kwangiza kanyanga n’ibiyikorwamo.
Basobanuriwe ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Umumuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko ibyinshi mu byaha birimo ubujura, gusambanya abana ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu ngo,biterwa akenshi n’ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Yagize ati, ˝ Hari ibinyobwa byinshi byujuje ubuziranenge kandi byemewe n’amategeko abantu banywa.Nta mpamvu rero yo kunywa ibishyira ubuzima mu kaga.˝
IP Kayigi yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
English
Kinyarwanda











