Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Bugesera: Hangijwe ibiyobyabwenge bifiteagaciro ka Miliyoni 17

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera  kuwa kabiri tariki ya 23 Ukuboza yangije ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mubyangijwe hakaba harimo litiro  420 za Kanyanga,inzoga z’inkorano zizwi nk’ ibikwangari ,urumogi udupfunyika 65,litiro 4620 za melasse ndetse n’ibiti bya Kabaruka.

Iki gikorwa kikaba cyarayobowe na Meya w’akarere ka Bugesera Louis Rwagaju arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere Superintendent of Police (SP),Richard Rubagumya, bibera  mu murenge wa Nyamata akagari ka Nyamata.

Kuri uwo munsi kandi  muri ako karere Polisi yafashe  imodoka yo mu bwoko bwa  Dyna ifite purake RAA 632 S itwawe n’uwitwa  Janvier Hakizimana. ipakiye litiro  2080 za mellase zifashishwa mu gukora Kanyanga.Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.

Umuyobozi w’akarere ka nyamata yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima kandi bigatuma bakora ibikorwa bibi kuba maze kubinywa birimo gufata kungufu abagore n’abana,gukubita no gukomeretsa ,ubujura ndetse  n’urugomo rwahato na hato.

Meya Rwagaju akaba yasabye abaturage ko muri iyiminsi isoza umwaka ko bagomba kwishimana n’imiryango yabo n’abaturanyi babo ariko bakirinda kwishora mu biyobyabwenge ahubwo bakarushaho gukaza amarondo yo kwicungira umutekano.

Superintendent  Rubagumya uyobora Polisi muri ako karere yavuze ko ibi biyobyabwenge byangijwe ari ibyafashwe mu bice bitandukanye by’akarere ka bugesera muri aya mezi 4 ashize.

SP Rubagumya yashimiye abaturage uburyo bakorana na Polisi batanga amakuru ,maze abasaba kujya bamenyesha Polisi abantu bishora mu biyobyabwenge kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera .

SP Rubagumya  yasoje avuga ko ibiyobyabwenge byiganje cyane mu rubyiruko,asaba abacuruza mu tubari kudaha inzoga abana batarageza kumyaka y’ubukure kandi bakarwanya icuruzwa ry’abantu.