Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Bugesera: CPCs bo mu mirenge itatu bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagize Komite zo kwicungira umutekano bagera kuri 200  bo mu mirenge ya Rweru, Mayange na Gashora , yo mu karere ka Bugesera, ku itariki 7 Ukuboza 2015, bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi basabwa kongera imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku biro by’iyi mirenge. Abo mu wa Gashora bahuguwe na Inspector of Police (IP) Charles Kabanda, akaba ari umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gashora, naho abo mu mirenge ya Rweru na Mayange bakaba barahuguwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Kabanda yabwiye abo mu wa Gashora ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko ryitwa, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yababwiye ko biriya byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi kandi ko kubera baba badatekereza neza, bakora n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi biteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa abandi, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

AIP Uwitonze ubwo yaganiraga n’abo mu mirenge ya Rweru na Mayange, yabasabye kujya bigisha abaturage bo mu murenge batuyemo ko ibiyobyabwenge, uretse kuba bibujijwe, bishobora gutera uburwayi butandukanye ubinywa.

Yababwiye kujya babasobanurira kandi ko nta terambere rishobora kuba mu muryango urimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko nta kujya inama ku iterambere ryawo bibaho.

Umwe mu bahuguwe wo mu murenge wa Rweru witwa Habimana Theoneste yagize ati:" N’ubundi, inshingano zacu n’ukunganira Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.Aya mahugurwa ni ingenzi kuko yatumye ndushaho kumenya ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubu bumenyi bukaba buzatuma ndushaho kurwanya bene ibyo byaha ndetse n’ibindi bifitanye isano."

Undi wo muri uwo murenge witwa Uwababyeyi Bibiane yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yabahaye kandi ayizeza ko azabusangiza abaturage bo mu murenge atuyemo, ndetse ko azashyira mu bikorwa ibyo we na bagenzi be biyemereje muri iyo nama.