Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho gukora no gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.
Abatawe muri yombi ni Ingabire Benjamin w’imyaka 28, ukomoka mu karere ka Rulindo, Nzarora Emmanuel w’imyaka 41 ukomoka mu karere ka Bugesera na Habihirwe Remy ukomoka mu karere ka Bugesera.
Nzarora avuga ko Ingabire Benjamin ubusanzwe yari asanzwe ari umwarimu we wamwigishaga amategeko y’umuhanda mu ishuri rya Nyamata Driving School, akaza kumubwira ko kwiga yabyihorera agashaka amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw), akamushakira umupolisi wamufasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Akaba yagize ati:”Narayamuhaye nawe anzanira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, jye nari nzi ko ari ruzima, ariko ejo bundi Polisi yaraje imbaza urwo ruhushya nduberetse bambwira ko ari uruhimbano, bambaza uwarumpaye mbabwira ko ari uyu Ingabire”.
Yakomeje agira ati:”Ndasaba imbabazi kuko naciye mu nzira zitari zo kugirango mbone uru ruhushya, kandi ndagira inama bagenzi banjye ko ushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yajya yiga akarubona atiriwe atanga amafaranga kuko hari uburyo Polisi yashyizeho bwo kurubona”.
Ingabire we yagize ati:” Kubera ibibazo nari mfite, narayamwatse njya gushaka Habibirwe ankorera uru ruhushya kuko yari asanzwe ankorera amakarita y’akazi nakoraga mbere ngikorera Tigo namubaza niba yanashobora gukora Permis akambwira ko yabishobora. Ndasaba imbabazi kuko naguye mu cyaha, kandi ni ubwa mbere nari nkoze iki cyaha, ikindi kandi ndasaba abantu bose ko bakwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko isaha n’isaha birabagaruka”.
Yakomeje avuga ko n'iyo umuntu yaba afite ibibazo byinshi adakwiye kubigenderaho ngo yice amategeko.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yaburiye abanyarwanda ababwira ko badakwiye kugwa mu mutego w’abatekamutwe bababeshya ko hari abantu bakorana bakabaka amafaranga ngo babashakire impushya zo gutwara ibinyabiziga kuko izo babaha ziba zitemewe n’amategeko.
Aha akaba yagize ati:”Abanyarwanda bamenye ko abatekamutwe nk’abo bariho, babarya amafaranga kandi izo mpushya zibagiraho ingaruka nyinshi, cyane cyane ko iyo ugize impanuka ikangiza iby’abandi bitishyurwa, iyo sosiyete y’ubwishingizi wabufashemo isanze uruhushya wakoreshaga ari uruhimbano, indi ngaruka ni ibihano birimo n’igifungo”.
CIP Kabanda yakomeje avuga ko abaturage bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwiye kugana ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagakora ibizamini, dore ko biba byoroshye kandi bikorwa buri kwezi ndetse bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu, bityo nta mpamvu yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishakisha.
Yasoje asaba abaturage kwirinda kugwa mu cyaha nk’iki cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano kuko bihanirwa n’amategeko mu ngingo ya 609 n’iya 610 zo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Mu minsi ishize hari abandi batekamutwe nk’aba bafatiwe mu karere ka Rubavu, ubu bakaba bari gukurikiranwa mu butabera.
English
Kinyarwanda










