Kuri uyu wa kane taliki ya 28 Mutarama, mu nama yahuje ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Bugesera, AIP Cyprien Uwitonze, abashinzwe uburezi mu mirenge yose y’akarere ka Bugesera uko ari 15, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abanza n’ayisumbuye, ushinzwe uburezi mu karere, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Madamu Uwiragiye Pricilla; bose hamwe bakaba barageraga kuri....
Mu kiganiro yabagejejeho, AIP Uwiragiye, yateruye insanganyamatsiko ivuga ko “Ubumenyi butagira umutimanama muzima ntacyo buba bukimaze.” Aha yasabye abayobozi b’uburezi mu karere ko muri gahunda z’uburezi bagenda bashyira mu bikorwa kugera aho bagereye ku bikorwa by’indashyikirwa nk’ibyo bagezeho mu mwaka w’amashuri ushize, bakwiye no gushyiramo gahunda yo gufasha no guha ingufu amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha (anti-crime clubs) mu bigo babereye abayobozi.
Yagaragarije abitabiriye inama akamaro k’amatsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha mu bigo byabo, aho yagize ati:” Aya matsinda afitiye akamaro ibigo akoreramo, kuko afite uruhare ku myitwarire yabo ndetse no ku myitwarire y’ababana nabo , cyane urundi rubyiruko rutari mu mashuri kuko rubana n’abiga bataha.”
AIP Uwiragiye yavuze ko aya matsinda atuma bamenya ibwoko bwinshi bw’ibyaha, ibibi byugarije urubyiruko ruri mu myaka yabo, rwaba urwiga n’urutiga birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, kujyanwa mu bikorwa by’iterabwoba, gushukwa no gushorwa mu ngeso mbi n’ibindi....
AIP Uwiragiye yagize ati:” Ibi byose izi clubs zituma bamenya ibyo ari byo n’uburyo bwo kubyirinda no kubirwanya nabyo bigafasha tugira urubyiruko rutanga ikizere cy’ejo hazaza h’igihugu kuko ari nazo mbaraga z’ibanze zacyo.”
Yaboneyeho kubabwira abagize ubuyobozi bw’aya matsinda aribo: umuhuzabikorwa ugomba kuba ari umuyobozi w’ikigo, umuyobozi w’itsinda uba ari umunyeshuri, umuyobozi w’itsinda wungirije(umunyeshuri) , umunyamabanga(umunyeshuri), umubitsi(umunyeshuri), ushinzwe umuco na siporo(umunyeshuri), ushinzwe amahugurwa(umunyeshuri) ndetse n’umujyanama ugomba kuba ari umwarimu muri icyo kigo .
Yarangije ababwira ko kugirango intego z’aya matsinda zizagerweho, hagomba kubaho ubufatanye n’izindi nzego cyane iz’umutekano nka Polisi ibegereye ndetse bakungurana ibitekerezo n’ibindi bigo .
Umuyobozi w’akarere wungirije arangije kuvuga ku itangira ry’amashuri ryegereje, ku gushimira abayobozi b’ibigo ku buryo bitwaye neza mu mwaka w’amashuri ushize n’ibindi , yashimiye Polisi y’u Rwanda ku buryo ihora yunganira uburezi haba mu kugira uruhare mu mutekano muri rusange, by’umwihariko mu myitwarire y’urubyiruko ruri mu mashuri biciye mu matsinda yo gukumira no kurwanya ibyaha kuko bigira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi ari na yo ntego nkuru yabo.
English
Kinyarwanda











