Ubu butumwa bw’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butmewe n’amategeko n’abayacukura mu buryo bwemewe n’amategeko mu karere ka Bugesera no hirya no hino mu ntara y’Iburasirazuba kubireka abandi bakitwararika, buje nyuma y’uko mu kagari ka Muyoboro umurenge wa Rweru muri aka karere ka Bugesera ku itariki ya 4 Kanama ikirombe kigwiriye umuntu agahita yitaba Imana.
Nk’uko SSP Nsengiyumva yabitangaje, uyu witabye Imana, mu masaha ya saa yine za mu gitondo yagiye gucukura amabuye mu kirombe mu buryo butemewe n’amategeko, agita ibyago kiramugwira bimuviramo urupfu.
Kugirango urupfu rw’uyu muntu rumenyekane, abacunga umutekano w’ ikirombe ubwo bari mu kazi kabo gasanzwe basanze hari umuntu wapfiriye muri icyo kirombe babimenyesha Polisi.
SSP Nsengiyumva yakomeje asaba abanyabugesera kutishora mu bikorwa nk’ibi aho yagize ati:”Gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko ndetse abayacukura bashobora gutakarizamo ubuzima”.
Yasoje asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza bafitanye na Polisi, barushaho gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye kigakumirwa kitaraba.
English
Kinyarwanda











