Ubukangurambaga bwahariwe kwigisha abantu batandukanye kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka wa 2015, bwakomereje no mu karere ka Bugesera, aho abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahawe ibiganiro tariki ya 16 Nzeri 2015.
Abapolisi bo mu karere ka Bugesera bakaba baraganiriye n’abanyeshuri 700 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamata Gatorika hamwe n’abarimu babo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Aba banyeshuri babwiwe uko abantu bambuka umuhanda n’aho bambukira, bakaba baraneretswe aho abanyamaguru bambukira n’uburyo bambuka bareba impande zombi kandi bihuta.
Uku kubahiriza amategeko y’umuhanda babyigishijwe na Assistant Inspector of Police Janvier Renzaho,akaba ahagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Bugesera. Yabwiye abo banyeshuri ati” iyo umuntu yambuka umuhanda areba impande zombi icyarimwe. Areba ibimenyetso (amatara) bitanga uburenganzira akabyubahiriza”. Nyuma yo kwigisha abanyeshuri ayo mategeko y’umuhanda, beretswe uko bakwambuka n’aho bambukira.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Gatorika rwa Nyamata, Jean Pierre Sinibagiwe yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda kubera ubwo bukangurambaga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda akomeza avuga ko ari ngombwa ko buri munyarwanda yagira ubumenyi bw’ibanze kuri ayo mategeko.
Ukwezi kwahariwe ubukangurambaga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda kwatangijwe tariki ya 7 Nzeri kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti:”Kubahiriza amategeko y’umuhanda ni ukurinda ubuzima”.
Ubu bukangurambaga bukorerwa hirya no hino mu kubahiriza amategeko y’umuhanda butuma abaturage basobanukirwa neza ibijyanye n’ayo mategeko bityo bikabafasha kwirinda impanuka zitandukanye.
English
Kinyarwanda











