Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera ,Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwiragiye, yitabiriye icyo gikorwa cyabereye mu kigo kirera abahoze ari abana bo mu muhanda cya Gitagata.
Mu kiganiro AIP Uwiragiye yagiranye na bo, yababwiye ati:"N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye.Ubu buryo mwashyizeho buzatuma murushaho kubikora neza."
Yabwiye abagera kuri 60 bagize iri itsinda ryo kurwanya no gukumira ibyaha ko kubahiriza amategeko agenga ikigo barererwamo ari ingenzi kugirango babe intangarugero kuri bagenzi babo.
AIP Uwiragiye yababwiye kandi ko , nk’abagize itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha, kujya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.
Yabasobanuriye kandi ibyiza byo kuba mu itsinda nk’iri aho yagize ati:” Ibyigirwa mu matsinda nk’aya yo kurwanya ibyaha, bibafasha gukurana indangagaciro z’ubunyarwanda no gukura neza muri rusange, kuko mushobora kuzavamo abayobozi b’ejo “.
AIP Uwitonze yaboneyeho kubasobanurira imikorere y’abagize inama y’ubuyobozi bw’itsinda ryabo, anabasaba kuzakorana neza n’ubuyobozi bw’ikigo barererwamo ndetse n’abo bashinzwe kuyobora, kandi abagaragariza inshingano za buri wese mu mwanya yatorewe.
Umuyobozi w’ikigo kirererwamo aba bana cyitwa “Centre de Reéducation et de Production de Gitagata”, Madamu Josée Uwajeneza , yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuko yafashije mu ishingwa ry’iri tsinda ndetse n’inama yagiriye abo banyeshuri. Yasabye urwo rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe agira ati:” izi nama, uretse kuba zizatuma barwanya ndetse bakanakumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".
English
Kinyarwanda











