Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Bane bafatanywe ibiyobyabwenge

Shyaka Omar, Ntirenganya Emmnuel,Mukoro Josephine na Uwituje Vestine,bafatanywe ibiyobyabwenge, birimo, udupfunyika tw’urumogi tuzwi ku izina rya “ Boules” na kanyanga.

Bafatiwe mu duce dutandukanye, mu turere twa Gasabo,Karongi,Nyarugenge na Rulindo, ku ya 29 Mutarama.

Shyaka yafatiwe mu kagari ka Bisenge,umurenge wa Rusororo,ubwo, Biragaba Theogene, wari umuhetse, kuri moto, ifite nomero RC 821 L , yari amaze kwiruka, ubwo bahagarikwaga.Yafatanywe  litiro makumyabiri za kanyanga .

Udupfunyika 434 tw’urumogi ,twafatanywe Ntirenganya, mu kagari ka  Kiniha,mu murenge wa Bwishyura.

Utundi 732 twafatiwe mu nzu ya Mukoro, mu kagari ka Kabahizi,umurenge wa Gitega.

Uwituje, yafatanywe udupfunyika makumyabiri tw’urumogi, mu kagari ka Kigarama,umurenge wa Masoro.

Shyaka afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo,Ntirenganya,ku ya Bwishyura,Mukoro,ku ya Nyamirambo, naho Uwituje, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, mu gihe iperereza rikomeje.Ibyafashwe nabyo bibitse kuri izi sitasiyo za Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP),Modeste Mbabazi, yagize ati,“Ntibishoboka ko umunywi w’iyiyobyabwenge atera imbere, kuko, ibyakabaye bimuteza  imbere, abipfusha ubusa, abigura ibyangiza ubuzima bwe.”

Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa,kugurisha no gutunda ibiyobyabwengwe, kugira ngo birinde kandi bakumire ibyaha bibikomokaho, birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura,gufata ku ngufu abana,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.